Arsene Wenger yamaze gutangaza ikipe abona ishobora kwegukana igikombe cy’Isi uyu mwaka

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger yatangaje ko ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy’Isi uyu mwaka bijyanye n’abakinnyi bakomeye ifite kandi bagize uruhare mu kwegukana igikombe cy’Isi giheruka.

Arsene Wenger kuri ubu ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko ikipe y’igihugu y’ubufaransa ishobora kwegukana igikombe cy’Isi ndetse atangaza n’imyanya abona y’ingenzi ifasha ikipe kugirango yitware neza.

Uyu musaza w’inararibonye mu mupira w’amaguru yatangaje ko imyanya izafasha amakipe gutwara igikombe cy’Isi ari cyane cyane afite abakinnyi bakina ku mpande bakomeye aho yahamije ko Ubufaransa buri mu makipe afite impande zikomeye bityo rero ngo abona iyi kipe ishobora kwegukana iki gikombe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO