Arsene Wenger yatangaje ko Elneny ari umukinnyi ukwiye gushingirwaho mu ikipe ya Arsenal

Umukinnyi Mohamed Elneny yagaragaje urwego rw’imikinire ruhambaye mu mikino ibiri ikomeye ikipe ya Arsenal yakinnye muri shampiyona y’Ubwongereza nyuma yo kuvunika kwa Thomas T- Partey.

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal muzehe Arsene Wenger yatangaje ko ikipe ya Arsenal ikwiye kumenya ko uyu mukinnyi afite ibintu by’umwihariko mu mikinire ye ndetse ngo bikwiriye kuba ibintu byubakirwaho.

Ubufatanye buri hagati ya Mohammed Elneny na Granit Xhaka bukomeje gutangaza benshi nyuma y’uko umukinnyi Elneny aziye mu kibuga Arsenal ikomeje kurusha amakipe mu kibuga hagati.

Arsene Wenger aganira n’ikinyamakuru kitwa Bein Sports yagize ati" Mohamed Elneny ni umukinnyi ukomeye kandi w’umunyembaraga ndetse uyu mukinnyi azi gukina neza mu mikinire igezweho mu mupira w’amaguru w’iyi minsi.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Misiri amaze kubanza mu kibuga inshuro 11 gusa nyamara muri iyi minsi afite ubushobozi buhambaye mu mikinire ye ndetse abantu benshi baribaza igikurikiraho kuri uyu mukinnyi, dore ko amasezerano ye ari kugana k’umusozo muri iyi mpeshyi.


Arsene Wenger wahoze utoza Arsenal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO