Arteta nyuma y’intsinzi akesha Rusengo yashimiye bikomeye umunyezamu we Aaron Ramsdale ku bw’akazi gakomeye yakoze

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta nyuma yo gukura intsinzi mu menyo ya rubamba ubwo yari ahanganye n’ikipe ya Leeds United yaboneyeho ashimira bikomeye umuzamu we Aaron Ramsdale kubera akazi gakomereye ku kibuga Elland Road.

Ikipe ya Arsenal yagowe bikomeye n’umukino ubwo ikipe ya Leeds United yari yisize insenda ikagora bikomeye cyane ikipe ya Gunners.

Icyakora ikipe ya Arsenal yabonye igitego mu gice cya Mbere aho cyatsinzwe na Bukayo Saka gusa nyuma ya kubona iki gitego yakinnye umukino ihangayitse cyane dore ko umupira utongeye kuva imbere y’izamu rya Arsenal ubwo yabaga yugarijwe n’ikipe ya Leeds United.

Ikipe ya Leeds United ntabwo yigeze ihirwa n’uyu mukino dore ko yahushije Penaliti ndetse igenda ihusha n’ubundi buryo butandukanye imbere y’izamu ariko ikomeza kubangamirwa n’umunyezamu wa Arsenal ariwe Aaron Ramsdale Christopher.

Umutoza w’ikipe ya Arsenal ariwe Mikel Arteta ubwo yaganiraga na Sky Sports yaboneyeho gushimira umuzamu we Aaron Ramsdale kubw’akazi gakomeye yabashije gukora muri uyu mukino.

Mu magambo ye yagize ati: "Twari twiteze ibihe by’akavuyo mu mukino, uburyo bakinnye, uburyo abafana basunitse ikipe.

Twagombaga guhangana nabyo kandi twabonye uburyo bwo kubikora’.

Cyari igitutu kinini, Inshuro nyinshi twabonaga umupira tukawubaha. Twatanze imipira yoroshye ahantu habi rwose,igihe kimwe twagize amahirwe, Aaron Ramsdale yabaye indashyikirwa."

Umunyezamu Ramsdale nyuma y’umukino yavuze ko hari imwe mu mipira yakuyemo ndetse akirwaye kubera imbaraga yakoresheje ngo itabyara igitego.

Kugeza aka kanya ikipe ya Arsenal iyoboye shampiyona y’Ubwongereza aho kuri ubu ifite amanota 27 ndetse yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 4 hagati yayo n’ikipe ya Manchester City.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO