Ashraf Hakim arashinjwa gusambanya umukobwa ku ngufu

Umunya Morrocco ndetse akaba na myugariro wa Paris Saint Germain bwana Achraf Hakimi kuri ubu ari mu mazi abira kuko arimo gukorwaho iperereza n’inzego z’abashinzwe umutekano nyuma yo kuregwa n’inkumi ko yayihohoteye.

Kugeza ubu inzego z’abashinzwe umutekano mu Bufaransa ziri gukora Dosiye kuri uyu mugabo kuko umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yabwiye Polisi ko uyu mukinnyi yamufashe ku ngufu mu minsi mike itambutse.

Igitangazamakuru gikomeye cyandikirwa mu gihugu cy’u Bufaransa cyatangaje ko uyu mukobwa wareze Hakim atigeze yivuga amazina ye icyakora byamaze kwemezwa ko uyu mukobwa yatanze ikirego.

Kuwa 25 Gashyantare 2023 nibwo bivugwa ko Hakim yahamagaye uyu mukobwa ndetse atangira kumwinginga ngo babonane nyuma y’aho bari bamaze kumenyanira kuri Instagram.

Uyu mukobwa yavuze ko Hakim ngo yacunze umugore we yagiye mu biruhuko hamwe n’abana maze ahitamo guhamagara uyu mukobwa amusanga mu rugo maze birangira amusambanyije.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO