Asinah yahagaritse umuziki mugihe kitazwi

Asinah Erra akunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe n’udutendo cyangwa udushya mu ndirimbo ze. Uyu muhanzikazi wibanda ku muziki uri mu njyana ya Dancehall yatangaje ko yafashe ikirihuko mu muziki.

Asinah yamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ubwo yari umukunzi w’umuraperi Riderman. Bagitandukana yahise yinjira mu muziki akora injyana ya Dancehall, akora zimwe mu ndirimbo nka ‘Izubu, Game Over, My love, My number, Do it n’izindi.

Hashize amezi ane uyu muhanzikazi ashyize hanze indirimbo yise ‘Turn Up’ yakoranye na Riderman byavugwaga ko batabanye neza.

Asinah utaherukaga kuvugwa yaganiriye na Genesisbizz avuga ibyo ahugiyemo muri iyi minsi ahishura ko ubu umuziki yabaye awuhagaritse.

Ati “Mpugiye mu bindi bintu, ikitwa umuziki nabaye nkihagaritse gusa sinzi igihe nzagarukira bizaterwa nibyo mpugiyemo igihe bizarangirira, ariko mu kazi kose ikiruhuko kiba gikenewe iyo ushaka gukora ibirenze ibyo wakoraga.”

Ibyo bintu b’indi ahugiyemo ntabwo yifuje kubitangaza kuko ngo ahanini ari iby’ibanga rye atari ngombwa ko abantu bose babimenya gusa yemeza ko binyuranye n’umuziki 100%.

Ati “Hari izindi gahunda ndimo ariko ntekereza no ku iterambere ry’umuziki wanjye, icyo nizeza abafana banjye ni uko ni ngaruka nabo bazishimira ibyongarukanye.”

Kuba ahagaritse umuziki hari igihe byaba biterwa n’uko nta nyungu awukuramo ibi byakwibazwa na buri wese gusa we ngo siyo mpamvu.

Ati “Mu muziki inyungu ntiyabura nubwo idahita iza ako kanya, ni akazi nk’akandi kose gusa bisaba gukora cyane no kwihangana.”


Asinah ngo yabaye ahagaritse umuziki kugeza mugihe kitazwi

Indirimbo aheruka gusohora yitwa ’Turn Up’

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Gatogato

    Nibyiza cyanee gufata ikiruhuko gusa waruheze aharyoshye na Rider musigaye mukorana nibyaga iro waribusohore indi yawe imeze neza none uragiye gusa nkumufana jye ndajwizeye you never give up.. congratulations

  • - Gatogato

    Nibyiza cyanee gufata ikiruhuko gusa waruheze aharyoshye na Rider musigaye mukorana nibyaga iro waribusohore indi yawe imeze neza none uragiye gusa nkumufana jye ndajwizeye you never give up.. congratulations

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO