Aston Villa yemeje Unai Emery nk’umutoza mushya

Ikipe ya Aston Villa bakunda kwita Villans nyuma yo kwirukana Steven Gerrard kubera umusaruro muke kuri ubu iyi kipe yamaze kwemeza Unai Emery nk’umutoza mushya.
Ikipe ya Aston Villa yari imaze iminsi itekereza ko yaha akazi umutoza wa Sporting witwa Luben gusa uyu mugabo mu biganiro byabaye ejo kuwa Mbere ntabwo yagaragaje ko yifuza gutoza iyi kipe bituma ifata umwanzuro wo guhitamo Unai Emery.
Unai Emery wahoze ari umutoza wa Arsenal akaza gusezererwa agasimbuzwa umutoza Mikel Arteta kuri ubu agarutse muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League aho agiye kujya ahangana n’ikipe yamusezereye.
Kugeza aka kanya ntabwo amasezerano nyamukuru uyu mutoza yahawe yari yamenyekana icyakora ikinyamakuru 90 mins cyatangaje ko Aston Villa yatanze agera kuri Miliyoni 6 z’Ama Pound kugirango uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko abashe Kuva muri Villarreal.
Unai Emery watozaga mu gihugu cya Espagne atoza ikipe ya Villarreal Kuri ubu ahawe akazi na Aston Villa nyuma yo kumara iminsi ititwara neza aho byaje kuviramo uminyabigwi Steven Gerrard kwirukanwa.