Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Amakuru akomeje kuba kimomo aravuga ko ikipe ya Athletico Madrid yamaze gufata umwanzuro wo kugurisha umufaransa Antoine Greizman kugirango iyi kipe ibashe kwigondera umukinnyi Cristiano Ronaldo.
Ikipe ya Athletico Madrid irashaka Cristiano Ronaldo kuburyo byatumye yifuza kugabanya imishahara y’abakinnyi kugirango izabashe guhemba kizigenza Ronaldo.
Atletico Madrid ngo yifuje kugurisha Greizman mu ikipe ya Paris Saint Germain gusa iyi kipe yamuteye uw’inyuma itangaza ko itamushaka.
Cristiano Ronaldo yiyemeje gukina Champions League umwaka utaha gusa yavuzwe mu makipe menshi arimo Chelsea nyamara na Bayern Munich gusa aya makipe asa nk’aya mwirengagije aho byatumye Athletico Madrid ariyo isigara ishakisha bikomeye uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko.
Magingo aya bivugwa ko umukunzi wa Cristiano Ronaldo ariwe Georgina Rodriguez akunda cyane igihugu cya Espagne aho ngo yifuza gusubira kubayo ndetse ibi bikomeje kuba impamvu y’uko uyu mugabo ashobora gusubira muri Espagne.