Atsu byavugwaga ko yaburiwe irengero kubera umutingito kuri ubu yatahuwe ari muzima

Umunya Ghana wanyuze mu makipe anyuranye mu gihuhu cy’u Bwongereza arimo ikipe ya Chelsea hamwe na Newcastle United bwana Christian Atsu byatangajwe ko yabonetse agihumeka umwuka w’abazima ndetse abanya Ghana benshi bari bahagaritse imitima.

Christian Atsu ukinira ikipe Hatayspor,biravugwa we na bagenzi be bakinana mu ikipe imwe bagwiriwe n’ibikuta icyakora Atsu na mugenzi we babanje kuburirwa irengero gusa amakuru meza yaramutse ahamya ko yabonwe ari muzima nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Reports.

Uyu mutingito wakubise intara zisaga 10 muri Turukia zirimo Kahramanmaras, aho Hatayspor uyu mukinnyi akinira iibarizwa.

Ikinyamakuru Star cyo muri Turukia cyatangaje ko abakinnyi babiri n’abatoza 2 bakuwe muri ibi bikuta byasenywe n’umutingito ariko Atsu na Taner Savut,umuyobozi w’imikino babuze gusa amakuru meza aramutse ahamya ko uyu mugabo ukomoka muri Ghana yongeye kuboneka ahumeka uw’abazima.

Amakipe atandukanye uyu mukinnyi yakiniye yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwe ndetse ku munsi w’ejo ikipe ya Newcastle United yari yatangaje ko ihangayijwe n’uyu wahoze ayikinira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO