Australia:Ku myaka ye 100 yatawe muri yombi ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko

Umukecuru wo mu mujyi wa Victoria muri Australia, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka ijana, yatunguwe no kubona polisi ije kumuta muri yombi ndetse izana imodoka zisakuza cyane kuburyo wagirango ni umunyabyaha ukomeye.

Ikinyamakuru 7sur7 cyivuga ko uyu mukecuru mu buzima bwe atigeze afungwa na rimwe, gusa ngo yatanze icyifuzo cy’uko yifuza kuzafungwa mu buzima bwe ndetse ibyo byatumye atabwa muri yombi ku isabukuru ye y’imyaka 100.


Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Jean Bicketon yizihizaga imyaka 100 avutse, yatunguwe n’abapolisi batatu mu rugo abanamo n’abandi bantu bakuze, baje mu modoka zisakuza nk’izigiye gufata umunyabyaha ukomeye, binjira iwe bamubwira ko atawe muri yombi banamwambika amapingu.

Gusa nyuma yabwiweko abapolisi babikoze bisa nko kumutungura kugirango icyifuzo cye cyubahirizwe gusa ntabwo bari bakomeje.

Mu butumwa Polisi yanditse kuri Facebook yagize iti “Dukunda gushyira mu bikorwa ibyifuzo byo muri buriya buryo.”

Jean Bicketon yavuze ko yishimiye gutabwa muri yombi ku isabukuru ye kuko ari kimwe mu byo yahoze yifuza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO