Australia:Nyabarongo yica uyizaniye! Umugabo yishwe na Kangaroo yari yaragize itungo ryo mu rugo

Mu gihugu cya Australia haravugwa inkuru itangaje aho hari umugfab o wamaze kwitaba Imana ahitanwe na Kangaroo yari yoroye iwe mu rugo ndetse aya makuru yahamijwe na Polisi y’igihugu.

BBC yatangaje ko ko kuwa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 abagize umuryango w’uyu mugabo w’imyaka 77 y’amavuko bamusanganye ibikomere bidasanzwe ubwo yari iwe mu rugo.
Burya nyiri ibyango imbwa ziramwonera kuko ubwo uwo mugabo yari arembye cyane abatanga ubutabazi bw’ibanze baje kumuramira birangira kangaroo ibabereye ibamba bituma bananirwa kwinjira ngo bamufashe kugeza ashizemo umwuka.

Magingo aya igihugu cya Austalia ni kimwe mu bihugu bibarizwamo inyamanswa za kangaroo zikabakaba hafi muri miliyoni 50 gusa igitangaje ntabwo Kangaroo zikunda kwibasira abantu kuko ibi byabaye byaherukaga mu mwaka wa 1963 ubwo nabwo iyi nyamanswa yahitanaga umuntu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO