Australia: abakorerabushake 2500 babyutse bambaye ubusa bagaragaye mu ruhame aho babikoze mu rwego rwo kuzirikana kanseri y’uruhu

Uruvunganzoka rw’abantu babyutse bambaye ubusa aho uyu muhango bawukoze mu rwego rwo kuzirikana ububi bwa kanseri y’uruhu.
Ibi byabaye ahagana saa cyenda n’igice z’igicuku aho abantu basaga 2,500 bakoraniye ku mucanga wa Bondi ho muri Australia bambaye ubusa buri buri nk’uko bavutse mu rwego rwo kuzirikana kanseri y’uruhu.
Ibi bibaye mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ububi bwa kanseri y’uruhu no kuzirikana ubwangizi izuba rigira ku mubiri wacu bamwe bikabaviramo kanseri.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu basaga 5,400 ku isi buri mwaka bicwa na nonmelanoma (kanseri y’uruhu).
Abakorerabushake bazindutse bambara ubusa mu rwego rwo kuzirikana kanseri y’uruhu
Amafoto: EPA