B-Threy uheruka gukora ubukwe agiye gutaramira abakunzi be mbere yo kujya mu Kwa buki

Umuraperi uri mu bagezwe muri iyi minsi B- Threy nubwo bwose aherutse gukora ubukwe kuwa 11 Werurwe yatunguranye avuga ko agiye kubanza gutaramira abakunzi be mbere yo kujya mu kwezi kwa buki ndetse biteganyije ko azakora igitaramo kuwa 16 Werurwe 2023.

B-Threy avuga ko mbere yo kujya mu kiruhuko nyuma yo gukora ubukwe ngo arifuza kubanza gutaramira abakunzi be cyane cyane avuga ko iki gitaramo kigamije kumvisha abakunzi b’umuziki we indirimbo zigize EP ye nshya yitwa For Life.

B-Threy yatangaje ko kuba agiye kubanza gutaramira abakunzi be ngo ari ibintu yumvikanye n’umugore we ndetse avuga ko bitigeze bimugora cyane kugirango bagirane ubwo bwumvikane.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kigomba kubera kuri Institut Francais du Rwanda ndetse uyu muhanzi yakomeje atangaza ko bizamubera byiza kujya mu kwezi kwa buki afite amafaranga akuye mu gitaramo azaba yakoze.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO