B Trey n’umukunzi we wagirango nibwo bakimenyana kubera icyanga kiri mu rukundo rwabo

B Trey mu mitoma isize umunyu yagaragaje amarangamutima ye yibaza uko yari kubaho adafite umukunzi we.

Uyu muhanzi yabyanditse mu butumwa ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko umukunzi we.

B Trey mu magambo yagize ati: "Nta munsi washira ntagutekereje cyangwa ngo nibaze uko ubuzima bwanjye bwari kuba ari ubusa iyo utabubamo. Iyaba bashobokaga nkashyira umutima wanjye kuri ubu butumwa bukwifuriza isabukuru nziza.”

Bivugwa ko B Trey n’umukunzi we bamaze igihe bakundana ndetse ngo kuri ubu urukundo rwabo nibwo rutangiye gushinga imizi ndetse ngo rugeze aharyoshye

Inkuru zerekeye urukundo rwabo zatangiye gucicikana guhera ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B Threy yizihizaga isabukuru y’amavuko.

B Trey ubusanzwe amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Muheto Bertrand ndetse ni umwe mu baraperi bagezweho muri iyi minsi biciye mu ndirimbo ze zikundwa cyane cyane n’abiganjemo urubyiruko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO