B2C yo muri Uganda yasohoye indirimbo yakoranye na Dj Pius

Itsinda rya B2C rigizwe n’abasore batatu (Bobby Lash, Delivad Julio na Mr Lee) basohoye indirimbo nshya yitwa Sugar bakoranye na Dj Pius.

B2C ubu ni itsinda rimaze kubaka izina mu gihugu cya Uganda byumwihariko no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyane mu ndirimbo yitwa ‘Kutuuja’ bakoranye na Rema Namakula.
Aba basore ubu bashyize hanze indi ndirimbo bakoranye n’Umunyarwanda Dj Pius yitwa Sugar.

Pius aganira na Genesisbizz yavuze ko aba bahanzi aribo bamusabye ko bakorana indirimbo mugihe yari muri Kampala ngo kuko banasanzwe baziranye.

Pius umaze gukorana indirimbo n’abahanzi benshi bo muri Uganda avuga ko impamvu yabyo ari uko akunze kuhakorera akazi ke cyane kurenza ibindi bihugu.

Gukorana nabo ngo bigaragaza ko hari ahantu umuziki we umaze kugera.

Ati “Kuba hari abahanzi bakomeye bashaka ko dukorana indirimbo bigaragaza ko hari ahantu tumaze kugera kandi nabo babona ko hari isoko twabagurira.”

Pius avuga ko ubu umuziki Nyarwanda ufite isoko rinini ry’abantu bawukunda bitewe n’Abanyarwanda bahatuye kimwe n’Abarundi.

Ati “Umuziki w’u Rwanda ubu ukunzwe za Uganda kuko bakora na Top 10 zInyarwanda gusa.”

Agira inama abahanzi bo mu Rwanda zo kujye begera abandi bahanzi bo hanze bakabasaba ko bakorana indirimbo ngo kuko ari uburyo bwiza bwo kugera kure.

Dj Pius avuga ko B2C aribo bamusabye ko bakorana indirimbo

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO