#BAL 2022: Ikipe ihagarariye U Rwanda yamaze gukatisha itike mu mikino ya nyuma izabera mu Rwanda

Ikipe ya REG y’ikigo gishinzwe ingufu kuri ubu nyuma yo guhatana mu irushanwa rya Bal birangiye ikatishije itike igomba gutuma ikina imikino ya nyuma y’iri rushanwa dore ko igomba kubera hano I Kigali.

Ibi ibigezeho nyuma y’uko iyi kipe yagiye gukina ibizi ko ari umukino w’ishiraniro kandi wa karundura wagombaga kuyihuza n’ikipe ikomeye cyane yo mu gihugu cya Tuniziya.

Ubusanzwe igihugu cya Tuniziya kiri mu bihugu bifite imbaraga cyane mu mukino wa Basketball hano ku mugabane wa Afurika, gusa ibi ntibyabujije REG Basketball Club gutsinda ikipe yo muri Tuniziya yitwa US Monastir aho yayitsinze ku manota 77 ya REG kuri 74 ya US Monastir.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO