BAL: J Cole azakinira Ikipe ya Patriots yo mu Rwanda

J Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA, ariko umuziki ugasumba gukina Basket.

J.Cole umuhanzi wa Rap w’umunyamerika ari i Kigali aho biteganyijwe ko azakinira ikipe ya Patriots mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rizatangira mu cyumweru gitaha.

Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Africa, nk’uko umwe mu bakinnyi ba Patriots yabibwiye BBC.

J. Cole ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy cya ’Best rap song’ n’indirimbo ’A lot’ yakoranye na 21 Savage.

Cole kandi ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa ’point guard’ cyangwa ’meneur de jeu’, nk’uko uyu mukinnyi wa Patriots utifuje gutangazwa abivuga.

BAL ni irushanwa rishyigikiwe na NBA, rigiye guhuza amakipe 12 yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.

Patriots, iri mu itsinda A aho izakina n’amakipe ya GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Ku mukino ufungura iri rushanwa, kuwa mbere tariki 16 z’uku kwezi saa mbili z’ijoro i Kigali, Patriots izakina na Rivers Hoopers.

J Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA.
Source: BBC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO