BANTUNANI ukomoka muri Congo yamurikiye alubumu nshya mu Rwanda

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo BANTUNANI yagendereye U Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye birimo alubumu nshya imaze gukundwa na benshi iwabo.

Umuhanzi BANTUNANI uzwi ku kazina ka ’Afro Funk Man’ utarakuriye muri Afurika, kuko yagiye mu gihugu cy’Ubufaransa afite imyaka ine y’amavuko gusa, yahisemo kuvanga injyana ya Rumba ikomoka muri Congo yanavukiye, ayivangavanga n’izindi njyana hashibukamo umwimerere we bwite.

Mu kiganiro n’itangazamakuru BANTUNANI ufite alubumu 10 z’indirimbo kugeza magingo aya, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006, aho yiyeguriye umuziki ariko nanone akawufashwa n’umudamu we ‘Christine Dufrenois’ ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa akaba ari nawe ureberera inyungu ze mu muziki.

BANTUNANI asobanura icyamuzanye mu Rwanda kuwa kane tariki 20 Gashyantare 2020, yagize ati: “naje kubamurikira alubumu nshya y’indirimbo zanjye yitwa MOONKINJAZZ igizwe n’indirimbo 16.”

Kalonda Jean Pierre usanzwe ufasha abahanzi, akanategura ibitaramo binyuranye, dore ko ari nawe wagize uruhare rwo kuzana uyu muhanzi mu Rwanda, yavuze ko icyo aba agamije ari ukugirango abanyarwanda bigire ku bikorwa by’abandi.

Yagize ati: “Kuza muri Kigali kwa BANTUNANI ni nka rwa rugendo rwo muri Yerusalemu Yesu yabwiye abigishwa be ngo bahatangirire, ku bw’ibyo abahanzi b’abanyamahanga nabo bakagombye kujya baza inaha akaba ariho batangirira..."

Jean Pierre Kalonda yakomeje avuga ko yarafite igitekerezo cyo guhuza BANTUNANI n’umuhanzi Nyarwanda uherutse kwitabira iserukiramuco rya Amani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa ‘Bill Ruzima’.
Kalonda Jean Pierre asobanura ibijyanye n’icyatumye yifuza ko BANTUNANI yaganira n’abahanzi bo mu Rwanda
Si ibyo gusa, uyu mugabo ukunze gufasha abahanzi benshi yanifuzaga ko abahanzi b’abanyarwanda bakwigira kuri BANTUNANI wakoze alubumu nziza (finissage) iri ku rwego mpuzamahanga, dore ko bikunze kugorana inaha.

BANTUNANI yabajijwe igiciro cya alubumu imwe uko yaba igurishwa maze mu gusubiza iki kibazo, ureberera inyungu ze mu muziki Christine Dufrenois usanzwe ari nawe mugore we avuga ko byibuze imwe muri izi alubumu ishobora guhagarara amafaranga ibihumbi bitanu.

Uyu muhanzi anemeza ko impamvu yatumye aza kumurikira iyi alubumu mu Rwanda, ari uko iki gihugu gihagaze neza mu ikoranabuhanga ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

BANTUNANI yemeje ko uretse kuba izi ndirimbo yarazimurikiye abanyamakuru, atari yarigeze ateganya gukora igitaramo kimurika iyo alubumu, cyane ko bene ubu buryo bwo kumenyekanisha ibihangano mu bindi bice bidakunze kumvwamo izo ndirimbo bukunze gukoreshwa.
Christelle Kabagire (ibumoso), Christine Dufrenois (hagati), BANTUNANI (iburyo)
Uyu muhanzi yatangaje ko ateganya byibuze kuba yaza gukorera igitaramo mu Rwanda mu mwaka utaha.

Uretse mu Rwanda yamuritse ibi bihangano hakoreshejwe uburyo bw’itangazamakuru, banamuritse izi alubumu mu gihugu cya Maroc, ari nako bazakomeza kujya no mu bindi bihugu.
Christine Dufrenois asanzwe ari n’umugore wa BANTUNANI

Dore amashusho y’indirimbo yitiriye alubumu ye nshya ’Moon Kin Jazz’:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO