BKBasketball: REG yatsinze Patriots, Tiggers yihererana Espoir-Amafoto

Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yakomezaga uyu munsi, aho habaga imikino ibiri yaba uwahuje TIGERS BBC yatsinzemo Espoir ndetse na REG na Patriots zagombaga gukina kuri uyu munsi.

Umukino wabanje wahuje Tiggers yatsinzemo Espoir amanota 102 kuri 97. Uyu mukino ahanini waranzwe no kwataka cyane no gukoresha imbaraga ku ruhamde rwa Tigger, byaje no kugora abakinnyi ba Espoir bituma bayitsinda bayirusha.

Agace kambere karangiye Tigger igatsimdiye ku manota 17 kuri 30, agace ka kabiri igatsindira ku manota 35 kuri 33, agace ka gatatu Tigger kandi igatsindira ku manota 36 kuri 14 ha Espoir, maze agace ka nyuma ari nako ka kane Espoir igatsinda Tigger amanota 20 kuri 14.

Abakinnyi batsinze amanota menshi muri uyu mikino, harimo Kasongo K. Bobo wa Espoir BBC, akaba yatsinze amanota 37, akurikirwa na Ngezahayo Malik wa Tigers we watsinze amanota 28, ndetse na Muteba nawe bakinana watsinze amanota 24.

Umukino wakurikiye wahuje REG BBC na Patriots BBC, wo warangiye REG itsinze Patriots amanota 77 kuri 64 ya.

Agace ka mbere karanguye Patriots ikayoboye n’amanota 23 kuri 14 ya REG. Agace ka kabiri kagitangira REG yahise ikiharira ndetse igatsindamo amanota 30 ki 9 ya Patriots BBC. Agace ka gatatu ntabwo kahiriye REG BBC dore Patriots yagatsindiye ku manota 20 kuri 17 yabo. Bageze mi gace kanyuma REG BBC yaje guhindura ibintu abakinnyi batandukanye ndetse iza kubona insinzi muri aka gace y’amanota 16 kuri 12 ya Patriots umikimo urangira utyo.







Ababyinnyi Ba Pom Pom Girl bari bari kuri uyu mukino

Davis D umuhanzi waririmbiye abitabiriye uyu mukino

Abasore ba Tigers barikumwe n’umutoza wabo

Abatoza b’agateganyo bari gufasha Patriots BBC

Henry mwinuka umutoza wa REG arikumwe n’umwungiriza we






Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO