BOLVIA:Imfungwa yagerageje gutoroka mu buroko yihinduye nk’intama biba iby’ubusa

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Bolvia wari warakatiwe imyaka igera kuri 15 y’igifungo yagerageje gutoroka mu buroko yihinduye nk’intama ariko umupangu we ntiwakunda kuko yahise afatwa nta mananiza.

Uyu mugabo witwa José Luis Callisaya Diaz yagerageje gutoroka gereza yitwa Chonchocoro,muri Bolvia ariko ntabwo byaje kumuhira kuko ni imwe muri gereza zifite umutekano uhambaye muri iki gihugu gusa uyu mugabo yari yagerageje kwihindura intama ariko biranga arafatwa ubwo yageragezaga guca mu biragure by’amadirishya ya gereza.

Uyu mugabo yagerageje gukora ibisa n’ubufindo aterateranya ibintu bisa n’ubwoya bw’intama ndetse icyo gihe yafashwe arimo kugerageza kunyura muri kimwe mu gikuta cya gereza yifashishije n’ikirahure cy’idirishya.

Uyu mugabo uretse kuba yaragerageje gutoroka ubusanzwe arimo guhanirwa icyaha cy’ubwicanyi yakoze aho yakatiwe imyaka igera kuri 15 mu buroko.

Umuyobozi mukuru wa gereza mu magambo ye yatangaje ati:Twabwiwe ko umugabo wari imfungwa muri gereza yacu ya Chonchocoro yagerageje gutoroka ariko akaza gufatwa n’abashinzwe umutekano ubwo yageragezaga gutoroka yiyambitse imyenda isa n’ubwoya bw’intama kugirango ayobye abarinzi.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO