BOTSWANA:Leta irimo guhiga bukware Ian Khama wahoze ari Perezida w’iki gihugu

Leta ya Botswana yashyizeho impapuro n’itegeko rihiga bukware uwahoze ari Perezida w’iki gihugu bwana Ian Khama aho akurikiranyweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru aravuga ko kuwa Kane w’iki cyumweru aribwo Hashyizweho itegeko n’impapuro zo guta muri yombi uyu mugabo wavuye ku butegetsi mu mwaka wa 2018.
Uyu mugabo Khama ubwo yamenyaga ko ashobora gufatwa agafungwa ngo yahise yerekeza mu buhungiro mu guhugu cya Afurika y’Epfo ndetse ngo yasesekayeyo mu Ugushingo 2021.
Icyakora kugeza ubu nta makuru arambuye asobanura uburyo uyu mugabo yatunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.