BRALIRWA na Ferwafa mu nzira zo gusinya amasezerano y’ubufatanye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, riri mu biganiro n’uruganda rwenga ibinyobwa hano mu Rwanda, BRALIRWA, kugira ngo rutere inkunga shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru mu Rwanda.

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yari isanzwe ifite umuterankunga wa AZAM kugera mu mwaka wa 2019. Azam yari yaratangiye kuyitera inkunga kuva mu mwaka wa 2015, aho amasezerano yayo yari ifitanye na FERWAFA byari ukuyiha miliyoni 2.350 $ ari mu bice bibiri, gutera inkunga (Sponsorship) n’uburenganzira bwo kugurisha amashusho (images rights) y’iyi shampiyona mu myaka itanu.
Azam niyo yateraga inkunga shampiyona y’u Rwanda

Kuri ubu amakuru agera kuri Genesisbizz, aravuga ko FERWAFA iri mu biganiro na BRALIRWA. Uru ruganda ngo rurifuza guha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru asaga miliyoni 380,000,000 mu gihe cyo kandi FERWAFA yo yifuza agera kuri miliyoni 460,000,000.

Ntagihindutse, kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gicurasi, impande zombi ziragirana ibiganiro. Bralirwa kandi, si ubwa mbere yaba iteye inkunga iyi shampiiyona, kuko yanabikoze mu 2004-2005, biza guhagarara kugeza mu 2009 ubwo yasinyaga imyaka itatu yageze mu 2012 kuri miliyoni 335 Rwf.
Ntabwo ari ubwa mbere BRALIRWA iteye inkunga shampiyona y’u Rwanda.

Mu 2012-2013, BRALIRWA yongereye amasezerano kuri miliyoni 160 mu gihe shampiyona yitwaga Primus National Football league, ubwo yongeraga undi mwaka mu 2013-2014, yatanze miliyoni 170 shampiyona yitwa Turbo King National Football League.

Uretse kandi kuba FERWAFA iri mu biganiro na Bralirwa, bari kugirana ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ngo barebere hamwe uburyo shampiyona y’umwaka utaha yazajya yerekanwa kuri Televiziyo y’igihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO