BRAZIL:Abantu bagera kuri 40 bamaze guhitanwa n’umwuzure watewe n’imvura idasanzwe

Mu gihugu cya Brazil haravugwa inkuru ibabaje aho abantu bagera kuri 40 bamaze gutakaza ubuzima nyuma yo guhitanwa n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi idasanzwe yibasiye iki gihugu aho wabereye mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.
Nyuma y’ibi byago Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva yahise yihutira gusura aka gace kibasiwe n’umwuzure ndetse ahita atangaza ko nta muntu uzongera kwemererwa gutura muri ako gace kubera impungenge z’uyu mwuzure.
Kugeza ubu imibare yatanzwe na Leta ya Sao Paulo kuri uyu wa mbere yagaragaje ko ku mibare yatanzwe hamaze kwiyongeraho abandi bantu bagera kuri bane ndetse hari n’abandi bakomeje kubura kugeza uyu munsi.
Nyuma y’uyu mutingito Leta ya Brazil yatangaje ko hari ibikorwa remezo byangiritse gusa ngo ibi bikorwa remezo bigomba gusanwa mu gihe cya vuba kugirango ubuzima bukomeze.
Umuyobozi w’agace kabayemo umwuzure yatangaje ko nubwo bwose umwuzure wibasiye agace ka Sao Sebastiao gusa avuga ko bagomba gukora ibishoboka byose kugirango ibi bitazongera ukundi.
Sao Sebastiao ni agace kibasiwe cyane muri Brazil n’uyu mwuzure ndetse abagera kuri 40 bitabye Imana ndetse uyu mwuzure wibasiye ndetse wangiza n’indi mijyi itatu yegeranye n’aka gace ariyo":Ilhabela, Caraguatatuba hamwe na Ubatuba.
Kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 2000 bamaze guhatirizwa kuva mu gace kabo mu rwego rwo kuba hakwirindwa ko umwuzure warushaho kubibasira.
Abantu bagera kuri 200 bahitanwe n’umwuzure mu gihe cy’ubukoroni mu gace ka Rio de Janeiro ndetse icyo gihe abantu banyuranye bo muri Leta za Bahia na Santa Catarina nazo zibasiwe bikomeye n’umwuzure.