BREAKING:Nsabimana Aimable yasubiye muri APR FC nyuma y’imyaka 3 ayisohotsemo

Nsabimana Aimable wari kapiteni wa Police Fc yamaze kwerekez mu ikipe ya APR FC yahoze akinamo ku masezerano y’imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukina yugarira izamu yahoze akina muri APR FC aho yaje kuva abonye amasezerano mu ikipe yo mu gihugu cy’ubuhinde yitwa Punjab FC muri 2018.

aza kuyivamo agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Police Fc ari naho avuye asubira muri APR FC nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri ari kapiteni wa Police Fc .

Nsabimana Aimable agiye muri APR FC byari bimaze igihe bivugwa y’uko ashakwa na As Kigali ndetse n’andi makipe akomeye mu gihugu nka Rayon Sport na Mukura .

Uyu mukinnyi utaragize amahirwe menshi yo kwigaragaza mu mu kibuga mu ikipe ya Police Fc benshi mu bakurikiranira hafi ibya ruhago yo mu Rwanda bakomeje kwibaza niba koko ariwe wari ukwiye gusimbura Manzi Thierry ndetse na Mutsinzi Ange muri APR FC.

Nsabimana Aimable biravugwa ko yaguzwe Asaga miliyoni 15 z’amanyarwanda mu myaka 2 ndetse n’umushahara wa Miliyoni 1 ku kwezi; nubwo kugeza ubu APR FC itaremeza aya makuru.

Andi makuru ava mu ikipe ya APR FC nuko nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Primus National League ikomeje urugendo rwo gusinyisha abandi bakinnyi.

mu bavugwa cyane barimo umukinnyi wakiniraga Bugesera Fc witwa Kwitonda Alain uzwi nka Baca wanigaragaje mu ikipe y’igihugu mu mikino aheruka gukina ndetse n’abandi batandukanye .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO