BURKINA FASO:N’izibika zari amagi Traore wahiritse ubutegetsi ubu ayoboje inkoni y’icyuma kuko yagizwe Perezida

Captain Ibrahim Traoré nyuma yo gushyira imbaraga z’umurengera akabasha guhirika ubutegetsi mu gihugu cya Burkina Faso yagizwe Perezida w’iki gihugu ndetse yatangiye kuyoboza inkoni y’icyuma.
Ikinyamakuru cya France 24 cyatangaje ko nyuma y’uko bwana Captain Ibrahim Traoré ahiritse ubutegetsi kuri ubu hafashwe icyemezo ahita agirwa Perezida wa Burkina Faso aho uyu mwanzuro wafashwe ku munsi w’ejo kuwa Gatatu taliki 05 Ukwakira 2022.
Bwana Traore ayoboje inkoni y’’icyuma kuko kugeza ubu yahawe inshingano zo kuba Perezida n’umugaba mukuru w’ingabo muri iki gihugu ndetse itangazo ryatambukijwe kuri Televiziyo nkuru y’igihugu.
Perezida ucyuye igihe witwa Sandaogo Damiba kuri ubu yamaze guhungira mu gihugu cya Togo ndetse kuru ubu arimo arafatwa nk’impunzi.