BURKINA FASO:Ni agahomamunwa Abajihadiste bivuganye abaturage bagera kuri 34

Inkuru igezweho kandi yamaze kuba kimomo iravuga ko ibyihebe bikomoka mu mu muryango w’abajihadiste byahitanye abaturage bagera kuri 34 ndetse ngo aya marorerwa yabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje abera mu majyaruruguru ya Burkinafaso.
Magingo aya haracyekwa ibyihebe by’abajihadiste ko aribyo byishe abaturage bagera kuri 34 mu bitero byagabwe mu majyaruguru y’igihugu cya Burkinafaso aho byabaye mu mpera ziki cyumweru.
Amakuru kandi aturuka mu bashinzwe umutekano mu majyaruguru ya Burkina Faso, yavuze ko abandi bantu 12 bishwe kuwa gatandatu mu kirwa cya Namissiguima giherereye mu ntara ya Yatenga.
Babo Pierre Bassinga ni Guverineri w’intara ya Kossi, , kuri uyu wambere yatangaje ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu , hishwe abantu 22, barimo n’abana, mw’ijoro ryo ku kucyumweru.
Igihugu cya Burkina Faso, kiri mu bihe by’amage ku bijyanye n’umutekano muke watewe n’imitwe y’abajihadiste yaje iva mu gihugu cya Mali baturanye kuva mu ntangiriro za 2015.
Magingo aya ibice bigize Burkina Faso bigera kuri 40% bitegekwa n’imitwe y’iterabwoba.
Iki gihugu ntabwo cyari cyagira amahoro asesuye hamwe na Demokarasi ihamye kuva uwahoze ari umukuru w’iki gihuguTomas Isidore Sankara yakwicwa kandi yarafatwaga nk’intwari muri Afurika hose.
Uwahoze ayobora Burkina Faso Thomas Isidore Sankara