BURKINA FASO:Umuryango wa Thomas Sankara wasabye ikintu gikomeye kugirango wemere kujya kumushyingura

Umuryango w’uwahoze ari perezida wa Burikina Faso Thomas Sankara ku munsi wo cyumweru watangaje ko utazagaragara aho azaba arimo gushyingurwa mu gihe Leta y’iki gihugu iterekanye umubiri we.
Kugeza ubu Leta ya Burkina Faso yatangaje ko umubiri wa Thomas Sankara ugomba gushyingurwa hamwe n’abandi bantu 12 bapfanye nawe ubwo bicwaga mu mwaka wa 1987.
Umuryango wa Sankara watangaje ko mu gihe cyose Leta idashobora kureka ngo babonbe umubiri we badateze kuzitabira umuhango wo kumushyingura mu irimbi ry’intwari bivugwa ko yateguriwe.
Umubiri wa Thomas Sankara nabo bapfanye ubwo bicwaga bivugwa ko bashyinguwe mu murwa mukuru wa Ouagadougou aho iki gikorwa cyakozwe mu mwaka wa 2015 nyuma y’igihe kirekire yari amaze atarashyingurwa gusa kuri ubu agiye kwimurirwa mu irimbi ry’intwari.
Thomas Sankara, yagambaniwe n’uwahoze ari inshuti ye magara Blaise Compaoré,maze aza kwicwa mu mwaka wa 1987 nyuma yo gufata ubutegetsi mu mwaka wa 1983 aho yifuzaga kuzana impinduramatwara mu miyoborere ya Burkina Faso.
Blaise Compaoré muri Mata 2014 yaje guhamwa n’icyaha cyo kwivugana Sankara maze bituma amara amezi atandatu aburanikshwa nyuma aza guhanishwa igifungo cya Burundu ari muri gereza.