BURUNDI:Agahugu katagira Umuco karacika! Leta iherutse guta muri yombi abatinganyi 24

Amakuru aravuga ko Leta y’igihugu cy’u Burundi yafashe umwanzuro ukomeye wo guta muri yombi abantu baryamana bahuje ibitsina nyuma yo gufatirwa mu mahugurwa abahuza ubwo bageraga kuri 24.

Bivugwa ko aba baryamana bahuje ibitsina batawe muri yombi kuwa 23 gashyantare 2023 ndetse ngo bafatiwe mu nama bari bahuriyemo ahitwa i Gitega.

Bivugwa ko abashinzwe umutekano baguye ku dukingirizo ndetse n’inyandiko zicyeza ubutinganye ndetse muri abo batinganyi ngo harimo abagabo bagera kuri 17 n’abagore bagera kuri 7.

Aba bose amakuru akomeje kuvuga bafungiye muri Gereza ya Gitega mu gihe bataragezwa imbere y’ubutabera.

Mu mwaka wa 2019 Leta y’u Burundi yashyizeho itegeko rihana abantu baryamana bahuje ibitsina ubwo iki gihugu cyari kikiyobowe na Nyakwigendera Pierre nkurunziza.

U Burundi n’ibindi bihugu binyuranye byakomeje kurwanya ubutinganyi nubwo bwose hari ibihugu byo mu Burayi na Amerika bikomeje gushyigikira ubutinganyi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO