BURUNDI:Kubaha Uwiteka nibwo bwenge! bamwe mu bakozi ba Leta bagiye kujya babanza gusenga mbere yo gutangira akazi

Bamwe mu bategetsi bakuru mu gihugu cy’u Burundi bashyiriweho itegeko ryo kujya batabngira akazi babanje gufata iminota nibura 30 yo gusenga ndetse ibyo bigakorwa kuri buri munsi w’akazi.

Itangazo rigena izi mpinduka ryashyizweho umukono na bwana Coloneli Aloys Sindayihebura,aho muri iri tangazo haklubiyemo ko abakozi bazajya babanza gusenga iminota 30 mbere yo gutangira akazi.

Byatangajwe ko kandi iri sengesho nibura rizajya ritangira guhera ku isaha ya saa moya n’igice kugeza saa mbiri za mu gitondo.

Iri tangazoi kandi ryasohotse rikurukiye imbwirwaruhamwe ya Perezida w’u Burundi bwana Evaliste Ndayishimye aho ytasabye ko buri mukozi wese haba mu bakozi ba Leta ndetse n’abigenga bakwiye gushyiraho gahunda yo gusengera igihugu mbere yo gutangira akazi.

Ni mu gihe kandi nubwo Evaliste ndayishimiye ari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika gusa yasabye ko mu Burundi hajya hakorwa amasengesho inshuro ebyiri mu mwaka ariko ahuriweho n’abanyamadini banyuranye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO