Imbamutima zasaze abakurikiye igitaramo cya ba Misigaro kuri YOUTUBE

Nyuma yaho bahagarikiwe igitaramo ku munota wa nyuma, Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bafatanyije na Israel Mbonyi n’abandi, bahisemo kugikora mu buryo bw’imbona nkubone (Live) binyuze kuri youtube nta mutumirwa n’umwe uri muri Salle.

Iki gitaramo cyiswe “Each one Reach One Live Stream Concert” kiri kubera mu Intare Arena aho n’ubundi cyagombaga kubera kuri uyu wa 8 Werurwe 2020. Bahisemo kukinyuza kuri konti ya Youtube y’umuhanzi Adrien Misigaro wari wateguye iki gitaramo.

Iki gitaramo kiri kuba kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Werurwe 2020, aho gihuje abahanzi batandukanye barimo Adrien na Gentil Misigaro guturka muri America, umuhanzi Israel Mbonyi ndetse na Alarm Ministries.

Adrien Misigaro abwiye abasaga 500 bagikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ko impamvu bari gukorera mu cyumba kitarimo abataramirwa ari uko habayeho gutinya indwara.

Yagize ati “Urabona ko turi gukorera mu cyumba cy’igitaramo kitarimo abataramirwa, ni uko twatinye indwara.”

Yunze mo ati “Ndashimira Imana yuko uyu munsi tuwukoze, nkagaya satani wari witambitse mu gikorwa cyacu kugirango dukorwe n’isoni.”

Ibi bije nyuma yaho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangarije ko bwafashe iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro, bushingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse tariki ya 6 Werurwe 2020.

Mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko umenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe 2020 kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

Ushobora gukurikira iki gitaramo Live Kuri Youtube, ukifatanya n’aba baramyi mu gikorwa bise "Each one Reach One Live Stream Concert".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO