Ba Misigaro ngo bizeye kuzuza Intare Arena mu gitaramo cyabo

Adrien Misigaro afatanyije na Gentil Misigaro baje I Kigali mu myiteguro y’ibitaramo bahafite bigamije kurwanya ibiyobyabwenge, bavuga ko bifitiye ikizere cyo kuzabona abantu benshi.

Adrien Misigari aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mugihe Gentil Misigaro we aba muri Canada. Aba bombi baje mu Rwanda aho bateguye ibitaramo bibiri bizaba muri uku kwezi.

Igitaramo kizahuriramo n’aba bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kitwa ‘Each one reach’ kizabera mu mujyi wa Huye taliki ya 15 Werurwe 2020 n’ikindi kibere I Kigali taliki ya 8 Werurwe 2020.

Ubwo bageraga mu Rwanda babwiye itangazamakuru ko ikizere ari cyose nubwo igitaramo cyabo kizabera ahantu hasa nkahitaruye umujyi wa Kigali mu Intare Arena I Rusororo.

Adrien Misigaro ati “Kwizera ni ukumenya udashidikanya, ntabwo dufite ubwoba kuko ntacyo tuzaba. Dusanzwe dukora ibitaramo bisanzwe by’abandi ariko iki gitaramo ni ugusaba Abanyarwanda kuza kumva ubutumwa…Ubu urwego rwa Gospel aho rugeze nta bwoba bwo kubura abantu bugihari.”

Gentil Misigaro we asaba Abanyarwanda kuzifatanya n’abo mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati “Turashimira abantu bose bakomeje kudufasha no kubana natwe muri iyi minsi, mugihe tukiri inaha tuhafite ibikorwa byinshi bazakomeze batube hafi.”

Abantu bajya mu bitaramo bibera I Rusororo bakunze kugorwa cyane n’uburyo bwo kujyayo. Ba Misigaro bavuga ko bari kubyigaho ku buryo bazashyiraho imodoka zizatwara abantu.

Mu gitaramo bazakorera I Kigali aba bahanzi bazifatanya na mugenzi w’abo ukunzwe muri uyu muziki “Israel Mbonyi”, mu kindi bazakorera I Huye ho bazifatanya na “Dr Ypyana” uzava muri Tanzania.


Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe


Bavuga ko ikizere cyo kubona abantu mu gitaramo ari cyose


Indi mishinga bafite i Kigali harimo no gukorana n’umuraperi Fireman

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO