Ba nyampinga n’uruganda rukora Cotex batangije ubukangurambaga mu banyeshuri

Ba Nyampinga bahuriye mu muryango wa ‘Ni nyampinga Foundation’ bafatanyije n’uruganda rwa Inovos rukora Cotex za Made In Rwanda zitwa Tamu Sanitary Pads batanze inkunga ku bana b’abanyeshuri bo mu karere ka Nyanza.

Ni igikorwa cyabaye ku munsi wo kuwa gatanu taliki ya 15 Ukwakira 2021, kibera I Nyanza, aho hatanzwe ibikoresho by’isuku ku bakobwa b’abangavu bahura n’ikibazo cyo kujya mu mihango nta bushobozi bafite.

Mu bigo basuye harimo ES Nyanza n’urwunge rw’amashuri rwa Gasoro, buri hamwe bagiye bahatanga amakarito ya Pade zo mu bwoko bwa Tamu arenga igihumbi na magana atatu na mirongo itanu.

Uwineza Liliane umuyobozi mukuru wa Inovos yatanze Tamu Padi avuga ko ubwo bwoko batanze ari made in Rwanda kandi ko bworohereza abakobwa.

Ati “Umuntu utarayikoresha ni ukumubwira ko yahombye ni Pade ifite tekinologi nshyashya kuko ni ntoya ntigaragara mu myenda ntabwo yuzura ngo ibangamire umukobwa.’’

Umwe mu bana biga muri ibyo bigo witwa Mudahogora Aline yavuze ko hari abahungu bajya babakwena bitewe no gutungurwa n’imihango batabyiteguye rimwe na rimwe ugasanga sibanafite uko babyirinda.

Ati “Hari ukuntu abakobwa bakoresha ibitambaro bikadindiza imyigire ariko iki gikorwa kizatuma isuku yiyongera. Bakoze cyane kuba badutekerejeho bakaza kudufasha.’’

Uwineza Liliane uhagarariye Inovos yatanze izo Tamu Pade avuga ko bihurije hamwe n’aba nyampinga kuko bari baragize igitekerezo cyiza.

Ati “Turi gukorana kuri iki gikorwa kubera ko ari abakobwa bafite intego nziza zo kwegera barumuna babo ngo babaganirize banakoreshe uburyo bafite babagezaho ibyo bikoresho bibegereye ku mashuri.’’

Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015 avuga ko iki gikorwa bakoze cyo gutanga Pade za Tamu ku bana bakiri bato ari ingenzi ari nayo mpamvu bibanze ku bana bo mu cyaro aho uba usanga nta bushobozi bafite bwo kwigurira ibyo bikoresho.

Ati “Bariya bana iyo bari mu mihango hari igihe bakoresha ibyo bitambaro bikabatera uburwayi kubera isuku nke. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kuzajya tugenda tubafasha mu bushobozi bwacu.”

Akomeza avuga ko bahisemo gukorana na Inovos Ltd kuko nabo basanze bahuje intego kandi ko banakora ibikorwa byiza byo guteza imbere abakobwa cyane bo mu cyaro.

Abakobwa bagize itsinda rya ni Nyampinga Foundation harimo Bahati Grace, Aurore Kayibanda, Colombe Akiwacu, Doriane Kundwa, Mutesi Jolly na Nishimwe Naomie.

Nyampinga Foundation isanzwe ikora ibikorwa byo guteza imbere umwana w’umukobwa binyuze mu bumenyi kwiga, imibanire n’abantu n’ibindi byinshi.


Abana biga GS Gasoro babanje guhabwa ibiganiro by’uko bakoresha Tamu Sanitari Pade


Umuyobozi w’ikigo ahabwa ikarito ya Pade zizahabwa abana b’abakobwa





Abana biga muri ES Nyanza bakurikiranye ibiganiro by’uko bazajya bakoresha Pade

Uwineza Liliane washinze uruganda rukora Tamu Pade avuga ko bazakomeza igikorwa cyo gufasha abandi bana


Umuvugizi wa Ni Nyampinga Foundation Kundwa Doriane avuga ko bazakomeza gufasha abana b’abakobwa

AMAFOTO: MUGUNGA Evode

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO