Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Mu itangazo risohowe muri iki gitondo rigenewe abanyamakuru bitunguranye ubuyobozi bwa Board ya Kiyovu Sports Association burimo Perezida,Vice Perezida hamwe na komite yose ya kiyovu Sports hemejwe ko Juvenal akomeza kuba perezida w’iyi kipe.
Bwana Juvenal Mvukiyehe ku munsi w’ejo yari yatangaje ko yeguye ku mwanya wo kuba Perezida wa Kiyovu Sports kuko ngo intego yari yiyemeje yabonaga ko atari kuzigeraho.
Nyamara komite ya Kiyovu Sports nyuma yo kurebera hamwe ubwegure bwa Perezida Juvenal akayigezaho imbogamizi zatuma atazagera ku ntego yari yiyemeje hemejwe ko agiye gufashwa guhangana n’izo mbogamizi bityo akagaruka ku nshingano ze.
Komite ya Kiyovu Sportsw Association yatangaje ko hagiye kubaho ubufatanye n’abandi banyamurango ba Kiyovu Sports bityo Juvenal akaba yakuyeho ubwegure bwe.