Babo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahakura isomo riha umukoro bagenzi be

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi kw’izina rya Babo usanzwe akorera umuziki we mu gihugu cy’Ubudage ariko akaba afashwa n’inzu ifasha abahanzi ya 1K Entertainment ari kumwe n’inshuti ze basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.

Uyu muhanzikazi akigera kuri urwo rwibutso ahagana kw’isaha ya saa sita n’igice ari kumwe n’inshuti ze babanje gusobanurirwa amateka y’urwo Rwibutso rwubatswe mu 1997 ariko rugatahwa 2004 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Babo nabari bamuherekeje barimo inshuti ye magara akaba n’umuhanzi M Izzo batembereye mu rwibutso bareba uko Jenoside yateguwe muri 1959 kugeza ishyizwe mu bikorwa muri 1994 aho Abatutsi basaga Miliyoni 1 bishwe mu minsi ijana gusa.

Nyuma yo gutemberezwa urwibutso Babo n ’inshuti ze bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso ndetse batanga inkunga yo gukomeza kubungabunga urwo rwibutso rubitse amateka atazibagirana ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu kiganiro na Genesisbizz Babo wasaga nkuwakanzwe nibyo yabonye muri urwo rwibutso mu gahinda kenshi yagize icyo adutangariza bitewe nibyo yiboneye.

Yagize ati "Nyuma y’inshuro zose nagiye nza mu gihugu umubyeyi wanjye avukamo sinigeze mbasha gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ariko kuri iyi nshuro nifuje kumenya ayo mateka y’ibyabaye mu gihugu cyanjye."

Yakomeje agira ati"Ibyo nabonye mu rwibutso ni agahomamunwa kuko nabonye uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yakoranywe ubugome bw’indengakamere, nababajwe cyane n’uko nabonye abakoze Jenoside bishe abana bakiri bato kandi mubyo baziraga nta nakimwe bigeze basaba."

"Isomo nkuye ku rwibutso rwa Gisozi ni uko nasaba urubyiruko na bagenzi banjye ba bahanzi bige gukundana, Kubahana ndetse no kubabarirana. Nkaba nsaba buri wese aho ari mu rubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi baharanira ko itazasubira ukundi."

Babo n’inshuti ze ubwo bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Babo n’inshuti ze ubwo berekezaga aho bakirirra abashyitsi

Akigera aho bakirira abashyitsi yabanje gusoma amwe mu mateka y’urwo rwibutso

Babo n’inshuti ze basobanuriwe amateka y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ndetse n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Babo na M Izzle beretswe Filime isobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Babo ubwo yumvaga amabwiriza abasuye urwibutso bagenderaho iyo barusura

Bashyize indabo ku mva ishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO