Bad Rama uri gushaka ubwenegihugu bwa Amerika yashimye Kagame

Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya The Mane Mupenda Ramadhan, yashimiye perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame nyuma yo kwakirwa neza ku ntambwe ya kabiri imuhesha ubwenegihugu bwa Amerika.

Mupenda Ramadhan uzwi nka ‘Bad Rama’ ni umwe mu bashora agatubutse mu muziki nyarwanda, ariko kugeza magingo aya avuga ko atari yasaruramo amafaranga nk’uko aheruka kubitangaza ubwo yari mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku hazaza ha The Mane.

Mu minsi itatu ishize nibwo yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kuba umuturage wa Amerika.

Bad Rama mu ijoro ryacyeye yemeje ko icyiciro cya kabiri kigana ku guhabwa ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagenze neza, akaba abicyesha perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame.

Mu magambo ye yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Ndashimira imana, kuba ikomeje kumfasha mu ntego zanjye, icyiciro cya kabiri kinganisha ku kuba umunyamerika cyasojwe, warakoze perezida Paul Kagame kongera gusana igihugu cyacu cyiza, no kuba wabashishije intego zanjye kugerwaho, mu gihe naberekaga ‘Pasiporo’ aho kuvuga genocide, ubu ndi kwiyumvira perezida mwiza, igihugu cyiza gitekanye.”

Bad Rama mu magambo yuzuyemo akanyamuneza, yashimiye perezida Kagame ku kuba ariwe usanzwe ari icyitegererezo cye, akaba yaramuhaye icyizere cyo kugeza kure intego ze ku bwe, umuryango we ndetse n’igihugu.
Ubwo Bad Rama yaramaze gusohoka muri iyi nyubako izamuhesha ubwenegihugu bwo kuba umuturage wa Amerika
Iyi nyubako Bad Rama yagiye gushakiramo ibyangombwa bimwemerera kugira ubwenegihugu bwa Amerika, iherereye mu gace ka Cincinnati, ho muri leta ya Ohio, ikaba yaritiriwe umwe mu bacamanza bakomeye witwa John Weld Peck.

John Weld Peck yayoboye iyi nyubako igihe kingana n’imyaka 32, kuva mu 1961 ashyizweho na Perezida John F. Kennedy aza kuvaho mu 1993 nyuma y’uko yitabiye imana muri iyi nyubako yanamwitiriwe.

Biteganyijwe ko nta gihindutse Bad Rama azagaruka inaha muri iki cyumweru, nyuma y’uko icyiciro cya kabiri cyo kubona ubwenegihugu bwa Amerika kigenze neza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO