Bahavu Jeanette yatatse umugabo we biratinda ku isabukuru ye y’amavuko

Bahavu Usanase Jeanette yagaragaje amarangamutima ye mu buryo bukomeye atomagiza umugabo we ku isabukuru ye y’amavuko avuga ko ariyo mpano ihebuje ku Isi Imana yamuhaye.
Uyu mugore umaze kuba Kimenyabose muri Cinema Nyarwanda yifashishije Instagram ye yifuriza isabukuru nziza umugabo we @fleury_legend yise Rudasumbwa gusa yaboneyeho no gushimira Imana yabahuje.
Jeanette Bahavu yatangaje ko bigoye cyane gusobanura umugabo we kuko ngo adasanzwe ndetse yakomeje avuga ko ashimira cyane imana yamumuhaye.
Bahavu kandi ngo azakomeza umushimira kuba umugabo mwiza ndetse n’umubyeyi myiza k’umwana wabo w’imfura w’umukobwa @iam_amorandayirukiye anamubwira ko mu buzima bwe ari buri kimwe akeneye.