Ballon d’Or 2022: ihere ijisho imideli itandukanye yari yambawe n’ibyamamare bitandukanye

Mu ijoro ryo gutanga umupira wa Zahabu w’umwaka wa 2022 hagaragaye ibyamamare bitandukanye mu myambaro ibereye ijisho.
1.Zinedine Zidane
Zinedine Zidane yari yabukereye mu ikote ryiza aho yari afite inshingano zo gutanga umupira wa Zahabu
2.Kevin DeBruyne
Kevin DeBryne, n’umufasha we Michele Lacroix n’abana bari babukereye mu myambaro y’umukara
3. Karim Benzema
Benzema yatunguye benshi nyuma yo kugaragara mu myambaro iherekejwe n’ubwoko bw’amadarubindi yakundaga kwambarwa na Tupac
4.Didier Drogba
Drogba n’umunyamakuru w’Umufaransakazi Sandy nibo bayoboye uyu muhango
5.Alexia Putellas
Alexia usanzwe ari umukinnyi wa FC Barcelona y’abagore yari yabukereye aho yegukanye umupira wa zahabu ubugira kabiri yikurikiranya
6. Kylian Mbappé
Kylian hamwe na se William Mbappé bari babukereye
7.Sadio Mané
Mané yagaragaye yambaye imyambaro isanzwe y’Abasilamu ndetse yaje kwegukana igihembo cy’umukinnyi wakoze ibikorwa bifasha rubanda
8. Robert Lewandowski
Robert hamwe n’umufasha we Anna Lewandowski bari babukereye
9.Louis Figo
Figo waciye uduhigo twinshi nawe yari yabukereye ndetse avugako ubu agaragara neza kurusha mu 2000 ubwo yegukanaga umupira wa zahabu
10.Christopher Nkunku
Nkunku ukinira Leipzig yari yabukereye mu ikote ry’umukara