Bamporiki yahwituye abahanzi Nyarwanda badasusurutsa abakunzi babo muri ibi bihe

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yahwituye abahanzi batari gufasha abakunzi babo gususuruka muri ibi bihe bya guma mu rugo.

Bamporiki uri mu bashinzwe urubyiruko n’umuco, yibukije abakunzi b’umuziki Nyarwanda guhanika amajwi bakibutsa abacuranzi b’Impara ko ntacyabuza Impara gucuranga hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu butumwa Bamporiki anyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter, agize ati: “Abakunzi b’umuziki w’iwacu, muhanike ijwi twibutse abacuranzi b’impara ko ntacyabuza Impara gucuranga no muri Guma mu rugo baserukira ku mbuga nkoranyambaga tugasusuruka.”

Ubu butumwa buje nyuma y’uko hari mu bahanzi bamaze iminsi basa n’ababonekewe n’icyifuzwa na benshi muri iki gihe abantu bari mu rugo ntakindi kintu bahugiyeho.

Bamwe mu bahanzi bamaze gutaramira abantu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga barimo itsinda rya ‘Symphony Band’ rigizwe n’abize ku Nyundo, Bruce Melody ndetse n’abanyarwenya bo muri Comedy Knights batangiye ibiramo bizajya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kumara irungu abari mu rugo.
Comedy Knights yatangiye ibitaramo bizajya bibera kuri Instagram, ndetse uyu munsi abakunda urwenya baraba barikumwe na Joshua

Bamporiki avuga ko ibi bikozwe na benshi, abona ntakabuza iyi siga mugani yaza guta agaciro ikajyana na Covid19.

Bamporiki Edouard yagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Tariki 04 Ugushyingo 2019 ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoraga impinduka zitandukanye muri Guverinoma no mu ngabo z’igihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO