Bamporiki yibukije ababyeyi ko ibyo bafite babikomora ku bakurambere

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yibutsa ababyeyi ko ibyo bafite byose babikomora ku bakurambere bityo ko nabo bafite inshingano zo kubiraga ababakomokaho.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire; wizihizwa buri mwaka tariki 21 Gashyantare. Iyi ni inshuro ya 17 wizihizwa mu Rwanda kuva mu wa 2002.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti"Dukoreshe Ikinyarwanda kinoze twese"
Mu ijambo umushyitsi mukuru agejeje kubitabiriye ibirori byo kwizigihiza uyu munsi, Nyakubahwa Bamporiki Edouard yasabye ababyeyi byumwihariko guharanira kuvuga rumwe n’ababakomokaho mu Kinyarwanda kinoze barazwe n’Abakurambere.

Ati "Igihugu kidafite umuco kiba kibadafite umutima, igihugu kidafite ururimi ni nk’umuntu ugenda ashiramo amaraso. Tureke kuvangavanga indimi z’amahanga n’ikinyarwanda, nubundi ururimi rwacu, ni umurage twasigiwe n’abakurambere,tugikoreshe uko kiri, nitujya mu z’amahanga tuzubahe, tumese kamwe ntawe uzabituziza".

Yakomeje agira ati "Abanyarwanda barwanye intambara nyinshi barazitsinda. Iyi twitera yo kuvanga Ikinyarwanda n’iz’amahanga ntiyatunanira. Mureke duhagurukire hamwe dusigasire uyu murage tutazaca injishi."

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire kuri iyi nshuro, byabereye mu karere ka Kirehe, ahazirikanwe ururimi shami rw’Ikirashi. Mu bahanzi babyitabiriye harimo abavuga Ururashi bazi gukoresha ibicurangisho gakondo nk’umuduri n’ibindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO