Bamwe mu bataka ba APR FC bazabura umwanya kubera Tuyisenge Jacques

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jacques Tuyisenge yamaze kumvikana ni ikipe ya APR Fc kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Nyuma yuko uyu mugabo asinye, hari abakinnyi bashobora kubura umwanya bitewe n’uburyo umutoza azabakinisha.

Jacques Tuyisenge yageze mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kanama, avuye muri Angola mu ikipe yitwa Petro Atletic De Luanda, yari amaze gutandukana n’iyi kipe mu buryo bwumvikanweho ku mpande zombi.

Amakuru agera kuri Genesis Tv arahamya ko uyu musore agiye kuba umunyarwanda wa mbere ndetse n’umukinnyi uvuye hanze uguzwe amafaranga menshi muri iki gihugu, kuko yahawe agera ku bihumbi 40$ ahwanye na miliyoni 37,480,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musore kandi akazajya ahembwa ibihumbi 3500 by’amadorali ahwanye na 3,276,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuza kwa Tuyisenge, biratanga amahirwe make yo gukina kuri Yannick Bizimana bakuye mu ikipe ya Rayon Sport we wari waratsinze ibitego byinshi, agahita agurwa n’iyi kipe.
Uretse Yannick, bitewe n’imikinire ndetse no kugurwa ahenze cyane, Jacques azakina yataka nka numero 9 biha amahirwe make na Danny Usengimana wari usanzwe akina kuri uyu mwanya.
Biravugwa ko kandi kuza kuri uyu musore, bizatuma bamwe mu bakinnyi bakina bataka barimo Mugunga, Anset, Blaise, Nshuti Innocent bashobora gutizwa mu yandi makipe.

Biteganyijwe ko uyu munsi ku gicamunsi, Jacques Tuyisenge aribuze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
Rutahizamu Jacques Tuyisenge wamaze kumvikana na APR Fc

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO