Barack Obama n’umugore we bari mu kidendezi cy’urukundo nyuma y’imyaka 30 bamaranye

Uwahoze ari Perezia wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama n’umufasha we bari mu byishimo bikomeye aho bizihije imyaka 30 bamaze barushinze ndetse bongeye kwerekana ko bagifite urukundo hagati yabo.

Uyu mugabo Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse niwe mwirabura wa mbere wanditse amateka akomeye yo kuyobora iki gihugu cy’igigikomerezwa ku Isi.

Brack Obama n’umukunzi we Michelle Obama bafatwa nka couple ya mbere ku isi dore ko bizihije imyaka 30 bamaze barushinze.

Ubwo bari mu byishimo Barack Obama yatakagije umugore we karahava ndetse amubwia amagambo asize umunyu yifashishije imbuga nkoranyambaga

Mu magambo ye Obama yagize ati :’’Miche, nyuma y’imyaka 30 sinzi impamvu wowe ugisa nka mbere utahindutse kandi njyewe atari uko. Nzi ko natsinze igitego wa munsi nahisemo ko umbera umwunganizi. Isabukuru nziza yo gushyingiranywa mukunzi wanjye!’’.

Michelle nawe yateye imitoma Barack amubwira ko ashimishijwe no kumugira iruhande rwe.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO