Barack Obama yanduye covid-19 nyuma yo kumara iminsi avuga ko arwaye umuhogo

Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yanduye covid-19 naho umugore we Michelle ibisubizo byerekana ko nta bwandu afite.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati:" Ibisubizo byerekanye ko nanduye covid-19, Nari maze iminsi mfite uburyaryate mu muhogo, Gusa ubu ndumva meze neza."

"Michelle nanjye turishimira kuba twarakingiwe ndetse tugahabwa inkingo zishimangira, Ndetse ibisubizo byerekanye ko nta bwandu afite."

"Nabibutsa ko mukwiye kwikingiza niba hari utarabikora kabone n’ubwo imibare y’ubwandu yaba iri kugabanuka."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO