Barack Obama yari yateguye udupfukamunwa 1000 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe Z’amerika ubwo yizihizaga Isabukuru ye y’imyaka 60 y’amavuko yari yateguye udupfukamunwa turenga 1000 ariko icyatunguye abantu benshi ni uko twose tutakoreshejwe n’abatumirwa be.

Uyu mugabo ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 60 ku kirwa cya Vineyard Martha kiri muri Leta ya Massachussetts yari yatumiye abatumirwa bagera kuri 475 barimo Abayobozi, Ibyamamare, n’abandi bakomeye ariko nkuko byari byateganyijwe icyo gikorwa cyaje gusubikwa nyuma yaho bimwe mu binyamakuru byabivuze cyane ibyo birori byari kubera ahantu hadafunze bikaba byatera ubwiyongere bwa Virus ya Delta muri abo batumirwa be.

Uwahoze ari umujyanama mukuru wa Perezida David Axelrod, yatangarije ikinyamakuru townandcountrymag ko umuryango wa Obama wari uhangayikishijwe n’icyorezo cya Covid-19 kuva mbere hose bitegura bakaba bari bafashe ingamba zose zishoboka ngo bakirwanye harimo nko kwikingiza ndetse no kwerekena ibizamini by’uko bipimishije mbere yo kuza muri ibyo birori.

Amakuru ikinyamakuru Tmz cyamenye ni uko Obama yari yateguye ibintu byose bishoboka harimo udupfukamunwa dukoze mu buryo bwihariye dufite ikirango cya 44x60 gisobanura kuba yarabaye Perezida wa USA ari uwa 44 no kuba yujuje Imyaka 60.

Isosiyete yakoze utwo dupfukamunwa yatangaje ko yo ubwayo yari yageneye Udupfukamunwa 1000 two kurinda abashyitsi be ndetse n’abakozi bagomba gukora muri ibyo birori.

Umufatanyabikorwa wa Henry Mask akaba n’umudozi w’icyamamare Rich Fresh yavuze ko ari we wari wahawe imyenda yose yari gukoreshwa muri biriya birori ndetse akanashyiraho icyo kirango cya 44x60 ariko bo nk’uruganda rwahisemo kumukorera utwo dupfukamunwa.

Yashimangiye ko byinshi mubyo yari yahawe gukora byari byiganjemo imyenda y’abakomeye harimo imipira ya Polo, Amashati yabugenewe yanditse hamwe n’ipantaro ihuye n’amabara atandukanye.

Imyenda yagombaga kwambarwa n’abakozi bari gukora mu birori bya Obama

Obama yari yateganyije Udupfukamunwa Tugera ku gihumbi tw’abatumirwa be

Obama yizihirije isabukuru ye y’imyaka 60 ku nzu ye iri ku kirwa cya Vineyard Martha muri Leta ya Massachussetts

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO