Barack Obama yateye imitoma umugore we Michelle amwifuriza isabukuru nziza

Perezida Barack Obama ndetse n’umufasha we ni bamwe mu bakunzwe yaba mu gihe Obama yari ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na nyuma yaho bitewe nuko bitwara mu buzima busanzwe bakaba bakunda kugaragaza ubuzima bwabo bwite n’ubw’abana babo, akenshi burangwa n’urukundo no kwicisha bugufi.

Barack Obama yabaye perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika wa 44 kuva 2009 kugeza 2017.

Ku itariki 17 Mutarama, nibwo umufasha we Michelle Obama yizihiza isabukuru y’amavuko.

Uyu mwaka, umugabo we akaba yaramwifurije isabukuru nziza akoresheje amagambo y’urukundo ndetse n’ifoto yamusomye ku itama.

Michelle Obama wujuje imyaka 58 y’amavuko akaba yagaragaye ari mubyishimo aho yarimo abyina mu buryo bushimishije ndetse na Cake (umutsima) imuteretse imbere maze ashimira abantu bamwifurije isabukuru nziza.

Mu magambo ye Michelle Obama yagize ati “wakoze cyane ku bw’urukundo rwinshi wampundagajeho, Waba wanditse ubutumwa, imeri, cyangwa wabinyujije ku rubuga nkoranyambaga, buri butumwa bw’amavuko nakiriye uyu munsi bwasobanuye byinshi kuri njye. Nshimishijwe cyane no kubona abantu benshi batewe ishema nanjye, Ntegerezanyije amatsiko kubona icyo uyu mwaka utaha uduhishiye.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO