Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real Madrid mu gikombe cy’Umwami

Ikipe ya FC Barcelona yaraye igerageje kwiyunga n’abafana bayo nyuma yo gutsinda ikipe ya Real Madrid igitego 1-0 aho iki gitego cyabonetse hakiri kare cyane ariko cyitsinzwe na Edel Miltao ndetse Real Madrid inanirwa kucyishura umukino urinda urangira utyo.
Ikipe ya FC Barcelona ntabwo yigeze ihirwa n’amarushanwa yo ku mugabane w’i Burayi nyuma yo gusezererwa muri Champion’s League byarangiye yerekeje muri Europa League ndetse nyuma birangira muri iri rushanwa naryo idakanzeho kuko yasezerewe na United y’umutoza Erik Ten Haag.
Icyakora mu gihugu cya Espagne iyi kipe ihagaze neza kuko iyoboye urutonde rwa ya Espagne aho yasize ikipe ya Real Madrid ndetse kugeza ubu umutoza Xavi gutwara igikombe cya Shampiyona ya Espagne nicyo kintu gishobora kumufasha cyane.
Kuri ubu nta rushanwa na rimwe FC Barcelona irimo kubarizwamo mu marusanwa y’i Burayi ndetse iyi kipe kuva yatandukana na Lionel Messi bisa n’aho ibintu byakomeje kuba bibi kuri yo ku ruhando mpuzamahanga cyane cyane i Burayi.