Barcelona yipashe muremure ishobora kwamburwa abakinnyi bose yaguze

Ikinyamakuru ESPN cyamaze gutangaza ko ikipe ya Barcelona ishobora kurekura abakinnyi yaguze kugirango ibashe kugabanya ikibazo cy’ubukungu dore ko kuri ubu yinjiza amafaranga make ariko igasohora menshi.

Biteganyijwe ko ikipe ya FC Barcelona izatangira shampiyona kuri uyu wa 6 ikina na Rayon Vallecano.

Igiteye inkeke nuko ikipe ya Barcelona itarandikisha abakinnyi bakomeye yaguze barimo Robert Lewandowiski,Raphinha,Jules Kounde,Christensen n’abandi batandukanye.

Nubwo Barcelona yagerageje gushaka abaterankunga batandukanye ndetse ikongera amafaranga gusa iracyagorwa n’ikibazo cyamikoro aho igongwa n’ikibazo cyo gusohora amafaranga menshi ariko yo ikinjiza make.

Ubu Barcelona itegetswe kuzamura inyungu yayo bitarenze amasaha 48 kugirango ibashe kwandikisha abakinnyi bayo bashya.

Magingo aya ikipe ya Barcelona ntabwo ifite ubushobozi bwo kwandikisha aba bakinnyi ndetse ntabwo bashobora gukina umunsi wa mbere wa shampiyona.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO