Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ikipe ya APR BBC yamaze kwiminjiramo agafu nyuma yo gusinyisha abakinnyi batatu kandi bakomeye ibakuye mu makipe y’ibigugu.
APR BBC yamaze gusinyisha Nshobozwabyosenumukiza Jean-Jacques Wilson na Axel Mpoyo aho aba bombi ibakuye mu ikipe ya REG BBC ndetse ihita inasinyisha kabuhariwe Habimana Ntore yakuye muri Pariots.
Kugeza ubu abakinnyi APR BBC yasinyishije ni bamwe mu bakinnyi batanga ikizere mu mukino wa Basketball hano mu Rwanda ndetse bitezweho gufasha iyi kipe kwesa imihigo ikomeye.
Aba bakinnyi bose uko ari batatu basinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri ariko bivugwa ko ishobora kwiyongera bijyanye n’uko bashobora kwitwara.