Basketball: Ikibazo cya Guibert cyasobanurwa n’ubuyobozi bwa IPRC -Bahufite John umutoza mushya

Bahufite John watozaga ikipe ya UR Huye yamaze kumvikana na IPRC Kigali kuyibera umutoza mukuru, akaba yahawe amasezerano atarangira nkuko yabitangarije, anavuga ko ikibazo cya Guibert watijwe muri Patriots kizasobanurwa n’ubuyobozi bwa IPRC.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, uyu mugabo yemeje aya makuru ko yasinye muri IPRC Kigali yemeza ko agiye kongera imbaraga muri iyi kipe kugira ngo arebe ko yazabona amasezerano yandi yiyongera kuyo yasinye.

Yagize ati: “Ndi umutoza mushya wa IPRC Kigali, uyu mwaka nzabafasha muri shampiyona n’andi marushanwa yandi Ferwaba itegura.”

“Mfite amasezerano y’igihe kinini, ntabwo ari umwaka umwe cyangwa ibiri, ni amasezerano atarangira ariko bitewe nuko nzakora neza azakomeza kugenda yiyongera.” Umutoza mushya wa IPRC, Bwana Bahufite John.

Avuga ku bakinmyi afite yasanze muri iyi kipe n’urwego rwabo bariho, uyu mutoza yatangaje ko urwego yabasanzeho ari rwiza, ariko ko bakeneye n’abandi ku myanya utandukanye mu kibuga.
Yagize ati: “Twatangiye imyitozo, tumaze icyumweru dukora, nasanze urwego rw’abakinnyi ari rwiza, buretse ko hari imyanya tukiburamo abakinnyi, haracyarimo ikibazo cya Guibert niba azagaruka cyangwa atazagaruka, uwitwa Jean Paul, na Bruno nawe tumaze kuganiriza ndibwira ko ikipe izaba imeze neza.”

“Ikibazo cya Guibert, ubuyobozi nibwo bwabasha kugisobanura kundusha ariko icyo mbiziho nuko ari umukinnyi wa IPRC nuzamwifuza azabanza aganire n’ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo abashe kugenda ariko ubu aracyari muri IPRC” Bahufite John umutoza wa IPRC Kigali.

Mu ibyo yasabwe harimo ko agomba kugeza iyi kipe byibura mu makipe ane ya mbere, kandi ko yizeye ko azabikora bitewe n’abakinnyi be.

Ikipe ya IPRC ni ikipe ikunda gutanga abakinnyi mu makipe makuru bitewe nuko iyo barangije kwiga muri iki kigo bahita bagurwa bakagenda.

Uyu mutoza wa IPRC mushya, Bwana Bahufite, afite ihurizo rikomeye ryo kugumana abakinnyi be ba nkingi za mwamba harimo na Guibert umaze iminsi akinira Patriots BBC mu marushanwa ya Bal yaberaga muri Kigali Arena


Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO