Basketball: Ikipe y’u Rwanda igiye gukina imikino ine ya gicuti mu kwitegura Afrobasket 2021

Kuva taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 mu Rwanda hazabera imikino y’Afurika y’ibihugu mu mukino wa Basketball “FIBA Afrobasket Rwanda 2021”.

Ikipe y’u Rwanda kuva mu ntangiriro za Nyakanga 2021 yatangiye imyitozo bikaba biganyijwe ko izakina imikino 4 ya gicuti mbere y’iyi mikino y’Afurika itangira.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, iyi kipe y’u Rwanda taliki 06 Kanama 2021 izerekeza i Dakar muri Senegal hanyuma taliki 10 Kanama 2021 ikine umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Senegal naho taliki 14 Kanama 2021 ikine na Guinea. Imikino yombi ikazabera muri Dakar Arena. Izi kipe nazo zikaba zirimo kwitegura iyi mikino y’Afurika.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Dr Cheikh Sarr atangaza ko iyi mikino izerekana urwego abakinnyi bagezeho bitegura ndetse akaba ari n’amahirwe yo kwipima ku bakinnyi bakomeye basanzwe bakina amarushanwa yok u rwego rwo hejuru.

Nyuma y’iyi mikino 2 ya gicuti, ikipe y’u Rwanda taliki 16 Kanama 2021 izagaruka i Kigali ikine indi mikino 2 yagicuti n’ikipe y’igihugu ya Misiri, taliki 19 na 21 Kanama 2021. Imikino izabere muri Kigali Arena.

Mu mikino y’Afurika “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Angola, RDC na Cap Vert. Itsinda B ririmo Tunizia, Misiri, Central African Republic na Guinea. Itsinda C ririmo Nigeria, Cote d’Ivoire, Mali na Kenya naho itsinda D rikabamo Senegal, Cameroun, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.

Abakinnyi b’u Rwanda 17 bazerekeza i Dakar

Aba ni Gasana Kenneth Wilson Herbert, Nkusi Arnaud, Hagumintwari Steven, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ibeh Prince Chinenye, Ntore Habimana, Kaje Elie, Ntwari Marius Trésor, Kazeneza Emile Galois, Sagamba Sedar, Manzi Stephane, Sangwe Armel, Mpoyo Axel Olenga, Shyaka Olivier, Mugabe Aristide, Williams Robeyns na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO