Basketball: Imikino ya BAL yari kubera i Dakar yasubitswe

Ubuyobozi bwa BAL buhagarariwe na Perezida Amadou Gallo Fall bwatangaje ko imikino ya BAL yari gutangira muri uku kwezi yasubitswe bitewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Corona Virus cyatangiriye mu Bushinwa kuri ubu kikaba kiri gukwirakwira isi mu byuryo butandukanye.

Imikino y’irushanwa rishya rya Bal (Basktaball Africa League) yari kubera mu gihugu cya Senegal mu murwa mukuru I Dakar yimuriwe itariki aho byari biteganyijwe ko itangira tariki 13 Werurwe 2020.

Kuri ubu ubuyobozi bwa Bal bukaba bwari bwatangaje ko bufite impungenge y’icyorezo cya Corona Virus dore ko cyamaze no kugera muri Afurika y’uburengerazuba mu gihugu cya Nigeria.


Patriots BBC yo mu Rwanda izitabira iyi mikino

Umwaka ushize mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Basketball Africa League ’BAL’ Amadou Gallo Fall yari yatagangaje imijyi y’ibihugu bizakira imikino ya BAL ku nshuro ya mbere ariyo: Dakar, Cairo, Lagos, Luanda, Rabat, Monastir cyangwa Tuni.

Umujyi wa Dakar wabaye uhagaritswe mu kwakira imikino ya BAL 2020 igihe kitazwi, gusa umuyobozi wa BAL muri Afurika atangaza ko bayihagaritse ku bwumvikane na guverinoma ya Senegal aho bavuga ko bagaragaje impungenge z’iki cyorezo ko gishobora no gukwirakwira muri Senegal.


Perezida Kagame, Umuyobozi wa Bal, ndetse n’uwa FIBA, bari kumwe na Minisitiri wa Siporo Mimosa mu gikorwa cyo gufungura BAL ku mugaragaro.

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa umwaka ushize wa 2019, riri kuba ku nshuro ya mbere, ryateguwe ku bufatanye bw’abanyafurika bakina umukino wa Basketball , n’abakinnye muri NBA, hamwe n’ishyirahamwe rya Basketball ku isi.

Amakipe 12 azakina iri rushanwa agabanyije mu bice (conferences) bibiri, amakipe atatu azazamuka muri buri gice azakina ikiciro cyo gushaka ane(4) azakina imikino ya nyuma. Aya makipe ane niyo azahurira i Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2020.

Iri rushanwa rya Basketball Africa League ryatangajwe mu mikino ya NBA All-Star 2019 yabereye muri Charlotte, North Carolina muri Amerika mu kwezi ka kabiri umwaka ushize wa 2019. Imikino ya nyuma y’iri rushanwa izabera muri Kigali Arena mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.


Kigali Arena niyo izakira imikino ya nyuma ya BAL

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO