Basketball: Kigali Arena hazabera imikino ibiri gusa muri iki cyumweru

Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda, irakomeza ku munsi wayo wa 20, guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Werurwe muri Kigali Arena hazabera imikino ibiri harimo ukomeye uzahuza ikipe ya REG na IPRC ya Kigali.

Kuri uwo munsi hazakinnwa imikino ibiri izabera muri Kigali Arena. Umukino wa mbere uzaba saa moya (19h00), aho ikipe ya Espoir Basketball izakina na Patriots Basketball Club, uyu mukino uzakurikirwa n’uzahuza REG BBC, izacakirana na IPRC Kigali saa tatu z’umugoroba (21h00).

Iyi mikino igiye kubera muri Kigali Arena mu gihe mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi hari ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya COVID19. Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, ryashyizeho uburyo bwo kwirinda iki cyorezo ku binjiye ku kibuga.

Amwe mu mabwiriza bashyizeho ni aya akurikira: Abakinnyi n’abatoza ndetse n’abasifuzi ntibemerewe guhana ibiganza yaba mbere y’umukino ndetse na nyuma yawo. Ibi bigomba no kuba no ku bafana binjiye kuri iyi mikino yombi.

Abafana binjira muri Kigali Arena bose, bashyiriweho Hands Sanitizer (Ibikoresho bifasha abantu gukaraba mu ntoki), aho mbere yo kwinjira bazajya babanza gukaraba intoki neza.

Espoir BBC iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona n’amanota 13, izakira Patriots BBC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20. Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, Patriots BBC yatsinze Espoir amanota 89-47.

Espoir BBC kandi mu mikino itanu ya shampiyona iheruka gukina, yatsinze imikino itatu itsindwa ibiri. Ikinyuranyo cy’amanota menshi iheruka gutsinda, yagitsinze shoot for stars ari amanota 118-68.

Patriots Basketball Club, imaze gukina imikino 11 ya shampiyona, aho yatsinzemo icyenda itsindwamo ibiri.

Undi mukino uteganyijwe, ni uzahuza REG BBC ndetse na IPRC Kigali. REG BBC izakina uyu mukino imaze indi icumi idatsindwa muri 11 ya shampiyona, mu gihe cyo IPRC-Kigali izahura na REG, imaze gukina imikino icumi aho yatsinzwemo itanu itsinda indi.

Imikino yo ku munsi wa 20, tariki 12/03/2020

19h00 ESPOIR vs PATRIOTS - Kigali ARENA
21h00 REG vs RP IPRC Kigali - Kigali ARENA

Imikino yo ku munsi wa 21, tariki 14/03/2020

09h00 RP IPRC Musanze vs RUSIZI - IPRC Musanze
11h00 RP IPRC Huye vs Shoot For The Stars - RP IPRC Huye
11h00 UR Huye vs TIGERS - UR Huye

Iyo ku munsi wa 22, 15/03/2020

09h00 UGB vs RUSIZI - AMAHORO
11h00 UR Huye vs RP IPRC Kigali - UR Huye
11h00 PATRIOTS vs RP IPRC Musanze - AMAHORO
13h00 30 Plus vs APR - AMAHORO

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO